Archive for October, 2007

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE IV

October 29, 2007

Hari ubwo mutasohora ari ubwa mbere.Cyangwa hagasohora umugabo gusa kuko akenshi ku nshuro ya mbere umuhungu cyangwa umugabo akunze gushora vuba.Umugore we ntapfa gusohora gutyo iyo ari ubwa mbere ngo nuko imboro yamwinjiyemo cyane cyane ko rimwe na rimwe aba anababara,n’abamenyereye guswera ntibapfa guhaza umugore badakoresheje gukinisha rugongo n’ubundi buryo.Ariko hari ubwo mwese mwasohora byaterwa nuko mwasanganye mumeze.Uko byabagendekera kose icyangombwa ni ukumenya ko ari ku nshuro ya mbere mubikoze ntimutegerezanyeho ibitangaza kuko nta n’umwana ujya mu ishuri uyu munsi ngo atahane diplome.Iyanjye yantwaye imyaka myinshi.

Turangije umuhango!

-Kuramo imboro witonze,

- kuramo akagakingirizo ukajugunye muri WC.

-Hari ubwo agakingirizo gashobora kugucika kakaburira mu gituba cy’umugore.Kora mu gituba witonze bigere aho ukoze ku kantu kameze nk’impeta, gafate ugakuremo neza ku buryo nta masohoro akumeneka mu gituba.

-Niba ukeka ko amasohoro yaba yakumenetsemo ihutire kwa muganga ufite ibinini byo kudasama, kandi wipimishe indwara zifatira mu myanya ndangabitsina.

-Ni byiza guhita mujya kunyara nyuma yo guhuza ibitsina cyane cyane ku bakobwa kuko umwinjiriro w’igituba n’aho umugore anyarira biregeranye ku buryo za bagiteri
zishobora kwinjirira mu mwanya umugore anyariramo akaba yakwandura indwara ifatira mu myanya yo kunyariramo.

Nyuma Yo Kubikora

-Nyuma yo guhuza ibitsina bwa mbere ushobora kumva ushimishijwe no kuba wabikoze, ushobora kumva se wiyandaritse cyangwa utazi uko umeze,ushobora no kumva bikurenze.

-Bwira umukunzi wawe uko wumva umerewe n’icyo wumva ukeneye kugira ngo utuze. Mushobora gukenera gutemberana, gufatana mu maboko n’ibindi.

-Guhuza ibitsina n’undi muntu bishobora guhindura imibanire yawe n’umukunzi wawe mu gihe gito cyangwa kirekire kuko hari byinshi muba mwavumburanyeho mutari muziranyeho cyangwa nyuma yo guhuza ibitsina mugasanga ibyo mwabonye atari byo mwari mutegereje.Ni byiza gukomeza kubiganiraho kugira ngo musobanurirane ibidasobanutse.

-Jya umenya kuvuga umenye no kumva mugenzi wawe.

-Wasanga muzakomeza kuba abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ugomba gukomeza guha agaciro no kubaha uwo mwabikoranye bwa mbere.

-Gira umuntu wizeye wakugirira akamaro wo mu muryango ubwira ibyakubayeho kugira ngo nugira ibibazo azagufashe.Ntuzabwire isi yose ko wagaciye bashobora gutangira kugucira imanza kuko baba batazi uburyo wageze igihe cyo kubikora.

-Igihe watangiye guhuza ibitsina jya ugira akamenyero ko kwipisha indwara z’ibitsina kwa muganga,ukoreshe agakingirizo kandi umenye guhitamo umuti ukurinda gusama ukubereye.

-Guhuza ibitsina ubwa mbere ntibivuga ko ugomba guhora ubikora n’uwo mwabikoranye,biterwa nuko ubibona ubwawe nuko umukunzi wawe abitekereza.

-Guhuza ibitsina bwa mbere n’imwe mu ntera zikomeye mu buzima bw’umuntu.Nuko rero shimishwa nabyo ariko umenye ko ibyo ukora byose ugomba kurinda ubuzima bwawe.

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE IV

October 29, 2007

Guhuza Igitsina ku nshuro ya mbere birababaza

-Hymen yawe ishobora kuba itarikwegura cyangwa ngo icike bihagije ku buryo imboro icaho nta ngorane.
- ushobora kuba unafite ubwoba ku buryo igituba cyanze kwifungura ubwacyo.
-Hari nubwo ushobora kuba ufite indwara mu gituba imboro yahakora ukababara.

Gerageza gutuza,niba byanze ugakomeza kubabara ni mube muretse, mu gihe imboro itegerereje mu rwijiriro rw’igituba mube mukinisha rugongo, musomana, n’ibindi hanyuma mwongere mugerageze gucumita yo imboro. Mushobora kubikora gutya inshuro mushakakugeza igihe imboro ishoboreye kwinjira, nta mpamvu yo guhangayika, kuko n’ubundi muba mukiri mu muhango wo guhuza ubitsina kandi muzi neza icyo mugomba kugeraho. Hari n’igihe umukobwa ashobora gusanga atakwihanganira ko imboro imugera kure ari bwo bwa mbere, nabwo nta kibazo, ntaho byanditse ko bigomba gukunda 100% ku munsi wa mbere, icyangombwa ni ikigushimisha nta gahato uriho.Uwumva bigomba gushoboka byanze bikunze ntaba azi ibyo arimo.

Buri muntu afite imipaka agarukiraho mu kwihanganira ububabare, ku bagore bamwe, ububabare bwo guhuza igitsina bwa mbere barabwihanganira, abandi bumva bibagoye cyane. Naho rero niba bikubabaje cyane si uko uri bajeyi, ikigoryi cyangwa umunyantege nke; kandi niba utababaye cyangwa ukaba ubyihanganiye si uko uri indayi cyangwa utari isugi byose biterwa n’ubwihangane umuntu aba afite. Muri rusange ariko,ku mukobwa ububabare buturuka mu guhuza ibitsina ari bwo bwa mbere buba buringaniye ku buryo yabwihanganira cyane cyane iyo yashyutswe bihagije,akaba yazanye amazi ahagije mu gituba, cyangwa yakoresheje amavuta ahagije kandi akaba yumva ashaka umugabo cyane kandi umugabo nawe akaba azi kwihangana no kumurwazarwaza.

Hari abagore hymen zabo zidashobora gucibwa n’imboro uko byagenda kose, abo barababara cyane bakaba bakicuza impamvu bisutseho uwo muriro. Niba uri muri abo inama ni ukujya kwa muganga bakayigukuriraho.

Mu minsi ibanza ugomba kwitegura kujya uva uturaso duke. Ni byiza kwitegura ibibindisho.Uva kubera ko igituba kiba kitarammenyera neza.

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE III

October 29, 2007

Nubwo guhuza igitsina ari bwo bwa mbere nta ngaruka nini bitera abahungu/abagabo (sibo bashobora gutwara inda, akenshi ntibabara nta n’amaraso bava), abahungu nabo bagira ibibazo bihariye

-ubwoba bwo kutamenya guswera
-gutinya gutera umukobwa inda
-gutinya indwara zifatira mu myanya ndangabitsina
-ubwoba bwo kubabaza mugenzi we
-gutinya kuba yakwibeshya akabikora uko abandi batabikora

Muri ino minsi ya mbere akenshi muzakoresha position ya missiyoneri(umugore hasi, umugabo hejuru cyangwa umugabo hasi, umugore hejuru,iyi position inatuma ubonaimboro imaze kugera mu gituba uko ireshya. Baza umukunzi wawe niba uko wumva umerewe nawe ariko amerewe kuko abagore benshi ntibakunze guhazwa n’imboro yinjiye mu gituba gusa.Bisaba ko hari n’ibindi ukora nko gukinisha rugongo, gukunguta n’ibindi(soma uburyo bwo guswera urebe ubwakugirira akamaro)

Hari ubwo mu gihe urimo guswera ushobora kumva bikuyobeye utazi iyo biva n’iyo bijya, ndetse n’umushyukwe ukaba wakurangirana udacyuye ikivi, ntugire ubwoba, akenshi n’umugore niko aba ameze ndetse bikaba byatuma adakomeza gushyukwa, mubwire uko byakugendkeye, ni umukunzi wawe kandi azakumva.Niba usohoye vuba mbere ye nta kibazo, gerageza gukomeza kumukinisha kugeza ubwo nawe arangirije.

Cunga neza agakingirizo kawe, bituma murushaho gutuza mudasimbaguritswa n’uko umukobwa yahava asama cyangwa mukanduzanya indwara.

Mushobora guhitamo ko umugore ariwe ujya hejuru, kuko bituma yipimira imboro imwinjiramo uko ireshya mu gihe umuhungu nawe atuje.Ibi bitma umugore amenya uburyo agomba kwizunguzamo hejuru y’imboro, ashobora guhitamo kwiyinjizamo imboro ngufi cyangwa ndende bitewe n’uburyo yashyutswemo,ibyiza nuko mubazanya uko mumerewe kugira ngo hatagira ubabara mu gihe undi yageze muri Eden! Mutuze kandi muhumumeke mwitsa kugira ngo oxygen yinjire mu mibiri yanyu.

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE II

October 29, 2007

GUSHYIRA IMBORO MU IGITUBA

-Umugabo ashyiramo agakingirizo(niba mudashaka gusama cyangwa kwirinda indwara zifatira mu myanya ndangabitsina)ntibigomba kuba ari ubwa mbere umugabo akoresheje agakingirizo, mugomba kuba mwarabyitoje mbere y’igihe. Mugomba kwitegura mbere, guhuza ibitsina si umukino woroshye umuntu ajya mu kibuga atiteguye.Kandi umenye ko umukinnyi wese utiteguye bimugora gutsinda.

-siga amavuta yabugenewe kuri gapote (capote,agakingirizo)

-siga amavuta yabugenewe hejuru ku gituba no mu mpande zacyo

-siga utuvuta twabigenewe kuri RUGONGO(aya mavuta mvuga atuma mu gituba hanyerera imboro ikinjiramo nta bibazo, ariko hari abagira amazi menshi babanje kwikinisha bihagije ku buryo ayo mavuta adakenewe, wareba icyakugirira akamaro icyangombwa ni uko igituba kiba gitose kandi kinyerera bihagije ku buryo imboro yinjiramo nta ngorane)

-Imboro uyitunga ku mwinjiriro w’igituba noneho umwe muri mwe agafata imishino akayikura mu nzira umwe ku ruhande rumwe undi ku rundi kugira ngo imboro ibone uko igera mu muryango w’igituba.Imboro mugomba kuyishira mu gituba n’intoki, nta radari igira ku buryo kujyamo ari automatique.
Si ngombwa kugira ubwoba ko imboro yayoba ikinjira aho umugore asanzwe anyarira, ni hato cyane imboro ntishobora kuhakwirwa!Ahubwo mwacunga ko itajya munnyo kuko biregeranye kandi ho yakwirwamo.

Bwira uwo mubikorana ko wowe ari ubwa mbere, igitsina cyiza n’icyo abantu bakora ntacyo bahishanya,ibi bifasha gutuma muganira buri muntu akamenya igishimisha undi kandi mukihanganirana mu bibagora. Iki si igihe cyo kugira isoni cyangwa cyo guceceka, niba mudashobora gushira isoni ngo muganire ku byo murimo gukora sinzi n’impamvu munaryamanye ku gitanda kimwe!

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE I

October 29, 2007

BISABA KUBYITEGURA

Guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ntibyoroshye nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira.Nubwo mwaba mukundanye kandi mukuze bihagije, birasaba ko wabanza kwitegura kandi ubyitayeho umunsi wo kubikora ugeze.

Abantu benshi babikora ari bwo bwa mbere bakunze kwibaza ibibazo bikurikira:

-mbese birababaza?
-mbese nzava amaraso?
-mbese nzumva mbikunze nyuma yo kubikora?
-njye ndumva nifitiye ubwoba, ubu se ngire nte?
-inshuti yanjye ntikimvugisha nyuma yuko duhuje ibitsina?
-kuki ntasohoye?
-njye nta gishya nabonyemo?

Kubonana ubwa mbere bitera ubwoba.Ni nko kuba uhagaze hejuru ya piscine ushaka gusimbukira mu mazi ngo woge. Iyo uzi koga kandi ukaba wiyumvamo ko nawe wasimbuka ukagwa mu mazi ukoga, ubwonko n’umubiri birakwemerera ugasimbuka ukikubitamo ukoga. Ushobora kutabikora neza ubwa mbere ariko ntushobora kwivuna cyangwa ngo ugire icyo uba.Nyamara iyo utazi koga kandi ukaba ukeka ko utamenya uburyo bwo kwijugunya mu mazi, akenshi nyine ugira ubwoba ibyo kwikubita mu mazi ukabihungira kure.

Ni byiza. Niko umubiri ukora kugira ngo uturinde impanuka.

No guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ni ko bimera. Niba wumva utiteguye, cyangwa ugishidikanya niba koko ubishaka, ntacyo bizakumarira nuramuka ubikoze, bishobora kukubabaza kandi ntihagire uwo bigirira akamaro muri mwe kuko ari ibintu uba utajyanyemo umutima wawe wose.

Ibyo ugomba kubimenya.Ushobora no guturuka aha nkugiriye inama y’uko uzabigenza, wagera mu rugo ukisubiraho ukumva ntabyo wakwishoborera, ibyiza ni uguhita ubireka kuko bimwe mu bigaragaza ko umuntu akuze kandi yahuza igitsina cye n’undi muntu ni ukumenya icyo ashaka akaba aricyo akora yakumva atagishoboye akakireka. Ugomba kumenya icyo ushaka ntawe ubiguhase mbere y’uko hagira uwo mwinjirana mu gitanda. Niba wumva utabishaka ntubishaka, tegereza igihe kigere cy’uko wumva ubishaka neza cyangwa cyane.Ibuka ko igitsina cyawe ugomba kugitegeka kitagomba kugutegeka.

Niba rero wiyemeje guhuza igitsina n’umukunzi wawe dore uko wabyifatamo

Guhuza igitsina n’undi muntu bigomba kuba ibintu bisanzwe witeguye bije bitagutunguye cyane cyane iyo umaranye imisni n’umukunzi wawe mwaraganiriye ku byerekeranye no guhuza ibitsina kandi mwaranakoranye indi mirimo y’igitsina itarimo gushyira imboro mu gituba.

Mbere yo guhuza ibitsina ni byiza ko mugomba gukinishanya mukora imirimo mbanzirizagitsina mukitegura guhuza ibitsina ku buryo urwo rwego mu rugeraho mubishaka bihagije.

Iyo mirimo ni nk’iyi:

-gusomana,gupfumbatana
-gukorakoranaho ku mubiri
-gukorana ku bitsina n’intoki
-gukinishanya,umwe akinisha igitsina cy’undi
-igitsina cyo mu kanwa(ku babimenyereye)
-kubwirana amagambo y’ibitsina

Kumva uruhutse kandi utuje kugira ngo ushyukwe neza

Ni byiza kumva uruhutse kandi uturije mu maboko y’umukunzi wawe.Niba wumva atariko umeze bishobora kuba byaterwa nuko ufite ubwoba ari bwo bwa mbere.Ibyo nta kibazo biteye ni ibisanzwe.Ikibazo ahubwo nuko waba utizeye mu mutima wawe uwo mugiye kubikorana.Niba ari uko biri ukaba wumva uzicuza impamvu wabikoze, ushobora kwisubiraho. Kora ibyo umutima wawe ukubwira ntugerageze kwikinga ibikarito mu maso kuko bishobora kugwa mumaze kubikora.IBYO UKORA BYOSE EMERANYA N’MUTIMA WAWE!

Iyo umubiri uruhutse kandi utuje, urirekura ndetse ukarekura ibice byose by’imyanya ndangabitsina ku buryo amazi mvagitsina abobeza imboro n’igituba aboneka bitagoye. Umuntu agashimishwa no gukareswa kandi akumva ashaka cyane guhuza igitsina n’undi.


Follow

Get every new post delivered to your Inbox.