GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE I

BISABA KUBYITEGURA

Guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ntibyoroshye nkuko bamwe bashobora kuba babyibwira.Nubwo mwaba mukundanye kandi mukuze bihagije, birasaba ko wabanza kwitegura kandi ubyitayeho umunsi wo kubikora ugeze.

Abantu benshi babikora ari bwo bwa mbere bakunze kwibaza ibibazo bikurikira:

-mbese birababaza?
-mbese nzava amaraso?
-mbese nzumva mbikunze nyuma yo kubikora?
-njye ndumva nifitiye ubwoba, ubu se ngire nte?
-inshuti yanjye ntikimvugisha nyuma yuko duhuje ibitsina?
-kuki ntasohoye?
-njye nta gishya nabonyemo?

Kubonana ubwa mbere bitera ubwoba.Ni nko kuba uhagaze hejuru ya piscine ushaka gusimbukira mu mazi ngo woge. Iyo uzi koga kandi ukaba wiyumvamo ko nawe wasimbuka ukagwa mu mazi ukoga, ubwonko n’umubiri birakwemerera ugasimbuka ukikubitamo ukoga. Ushobora kutabikora neza ubwa mbere ariko ntushobora kwivuna cyangwa ngo ugire icyo uba.Nyamara iyo utazi koga kandi ukaba ukeka ko utamenya uburyo bwo kwijugunya mu mazi, akenshi nyine ugira ubwoba ibyo kwikubita mu mazi ukabihungira kure.

Ni byiza. Niko umubiri ukora kugira ngo uturinde impanuka.

No guhuza igitsina n’undi muntu ari bwo bwa mbere ni ko bimera. Niba wumva utiteguye, cyangwa ugishidikanya niba koko ubishaka, ntacyo bizakumarira nuramuka ubikoze, bishobora kukubabaza kandi ntihagire uwo bigirira akamaro muri mwe kuko ari ibintu uba utajyanyemo umutima wawe wose.

Ibyo ugomba kubimenya.Ushobora no guturuka aha nkugiriye inama y’uko uzabigenza, wagera mu rugo ukisubiraho ukumva ntabyo wakwishoborera, ibyiza ni uguhita ubireka kuko bimwe mu bigaragaza ko umuntu akuze kandi yahuza igitsina cye n’undi muntu ni ukumenya icyo ashaka akaba aricyo akora yakumva atagishoboye akakireka. Ugomba kumenya icyo ushaka ntawe ubiguhase mbere y’uko hagira uwo mwinjirana mu gitanda. Niba wumva utabishaka ntubishaka, tegereza igihe kigere cy’uko wumva ubishaka neza cyangwa cyane.Ibuka ko igitsina cyawe ugomba kugitegeka kitagomba kugutegeka.

Niba rero wiyemeje guhuza igitsina n’umukunzi wawe dore uko wabyifatamo

Guhuza igitsina n’undi muntu bigomba kuba ibintu bisanzwe witeguye bije bitagutunguye cyane cyane iyo umaranye imisni n’umukunzi wawe mwaraganiriye ku byerekeranye no guhuza ibitsina kandi mwaranakoranye indi mirimo y’igitsina itarimo gushyira imboro mu gituba.

Mbere yo guhuza ibitsina ni byiza ko mugomba gukinishanya mukora imirimo mbanzirizagitsina mukitegura guhuza ibitsina ku buryo urwo rwego mu rugeraho mubishaka bihagije.

Iyo mirimo ni nk’iyi:

-gusomana,gupfumbatana
-gukorakoranaho ku mubiri
-gukorana ku bitsina n’intoki
-gukinishanya,umwe akinisha igitsina cy’undi
-igitsina cyo mu kanwa(ku babimenyereye)
-kubwirana amagambo y’ibitsina

Kumva uruhutse kandi utuje kugira ngo ushyukwe neza

Ni byiza kumva uruhutse kandi uturije mu maboko y’umukunzi wawe.Niba wumva atariko umeze bishobora kuba byaterwa nuko ufite ubwoba ari bwo bwa mbere.Ibyo nta kibazo biteye ni ibisanzwe.Ikibazo ahubwo nuko waba utizeye mu mutima wawe uwo mugiye kubikorana.Niba ari uko biri ukaba wumva uzicuza impamvu wabikoze, ushobora kwisubiraho. Kora ibyo umutima wawe ukubwira ntugerageze kwikinga ibikarito mu maso kuko bishobora kugwa mumaze kubikora.IBYO UKORA BYOSE EMERANYA N’MUTIMA WAWE!

Iyo umubiri uruhutse kandi utuje, urirekura ndetse ukarekura ibice byose by’imyanya ndangabitsina ku buryo amazi mvagitsina abobeza imboro n’igituba aboneka bitagoye. Umuntu agashimishwa no gukareswa kandi akumva ashaka cyane guhuza igitsina n’undi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s