KWIFATA

Kwifata ni uburyo bwo kwirinda gusama, gutera inda no kwirinda kwandura indwara zandurira mu myanya ndangabitsina bukoreshwa ku isi hose mu bantu batari bitegura guhangana n’ibibazo byose byaturuka mu guhuza ibitsina.

Kwifata ni ukwirinda guhuza igitsina mu buryo ubwo ari bwo bwose cyangwa kugerageza gushimishwa n’igitsina mu buryo ubwo ari bwo bwo bwose. Ni ukuvuga kwirinda kubikorera mu igituba,mu kibuno
, mu kanwa
, kwikinisha
wenyine cyangwa ufatanije n’undi.

Uburyo bwose bwo gushimishwa n’igitsina si ko bwatuma usama cyangwa wandura indwara, ariko nk’umuntu witaye ku buzima bwawe ugomba kumenya guhitamo icyakugirira akamaro. Abantu benshi bashimishwa no guhuza ibitsina n’umuntu umwe gusa kurusha kujya hirya no hino

Mu basore n’inkumi kwifata ni bwo buryo bwo kudasama no gutera inda bukunze gukoreshwa, hari abadakoresha ibinini bagahitamo kwifata. Abakobwa benshi bari hagati y’imyaka 15-19 ntibarahuza ibitsina.


UKI NKENEYE IMBORO CYANGWA IGITUBA ?

K

Iyo wumva ukundanye n’ikindi gitsina uba wumva watera intambwe ukarenga gusomana bisanzwe no gukaresanya mugahuza ibitsina kugira ngo umwereke ko umukunze kandi ko umufite ku mitima. Nyamara burya si ngombwa ko muhuza ibitsina kugira ngo umwereke ko umukunda.

Mushobora gusohokana

-ku kiyaga cyangwa ku nyanja, ku mugezi, munsi y’igiti mu kayaga,
-kujyana muri filme n’ibindi.

Ibi bishobora kwereka umukunzi wawe ko umwitayeho. Guhuza ibitsina si bwo buryo bwonyine bwo kwerekana ko umwitayeho ahubwo kwifata bishobora kwerekana ubwihangane no kwitanaho mufitanye ku buryo bishobora no gutuma mukundana kurushaho. Kandi n’ubundi agapfundikiye gatera amatsiko.


KWIFATA BIRAGOYE

Ku basore benshi imisemburo yo mu mubiri iba yabasaranye hagakubitira ho no gushaka kuvumbura imibiri yabo utibagiwe na pression ya bagenzi babo birirwa bababwira ko ngo bo bahora bahuza ibitsina, bababwira ko guhuza ibitsina bina bryoha kandi ari ibigwari niba batabikora. Iyi si nayo turimo uyu munsi iteye ubwoba, igitsina ntaho utagisanga, n’iyo utekereje kwifata bisa nk’aho ari wowe wenyine usigaye urimo kubigerageza. Ikindi ni uko kera abantu bashakaga bakiri bato bityo kwifata kwabo kukamara igihe gito kurusha uyu munsi, aho umusore aba agomba kurangiza amashuri abanza n’ayisumbuye cyangwa na universite harimo no kubura uburyo bwo kurushinga bitewe n’impamvu zitandukanye. Bishobora ku gusaba imyaka 15 yo kwifata hagati y’bugimbi n’igihe ushakiye wenda kuri 25-30. Hari ubwo gahunda wihaye inanirwa guhangana n’umubiri ukurwanya.


IRINDE AHAKUGORA

Nyamara ariko ushobora kwifata kandi benshi barabishobora. Jya wirinda kwishyira mu myanya n’ibihe byatuma utihanganira kwifata nko kwifungirana mu nzu n’umukobwa mwenyine n’ahandi.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s