IGITSINA N’UMUGORE UGEZE MU ZA BUKURU

Iyo umugore ageze mu za bukuru uburyo ahuzamo igitsina burahinduka.Ashobora kubikunda cyane cyangwa bikagabanyuka, biterwa n’amateka ye yo guhuza igitsina cyangwa se niba akigira umukunzi.

Menopause itangira iyo amagi y’umugore yashize, atakijya mu mihango.Imihindukire y’imisemburo mu mubiri w’umugore ituma uburyo akeneramo igitsina na bwo buhinduka.

IMIHINDUKIRE MU GUSHAKA IGITSINA K’UMUGORE UKUZE

-atinda gushyukwa
-ububobere bw’igituba buragabanyuka no mu gihe cyo guhuza ibitsina
-urukuta rw’imbere mu igituba rurushaho kuba ruto bityo no guhuza ibitsina bikagora
-gusohora ntibigira ingufu nyinshi.

Nubwo abagore bumva badashishikajwe no guhuza ibitsina, hari abumva babishaka cyane.

K’umugore ukuze niba atagishishikajwe no guhuza ibitsina ashobora gushaka ubundi buryo bwamushimisha yereka urukundo uwo bashakanye mu bundi buryo. Ashobora kandi no kwemera iyo mihindukire kuko ari ibisanzwe mu buzima.

Iyo umugabo akuze nawe ashyukwa bimugoye, bityo guhuza igitsina n’umugore we ntibibagora kuko bihanganirana kandi baba bahuje ibibazo.

Ku bashakanye bamwe ino myaka irabagora, umugore ashobora kubabazwa nuko asohora ntagire icyo yumva naho umugabo agatekereza ko niba umugore atakibobera cyane ari uko atamwitayeho. Ni byiza ko abashakanye baganira bakamenya impamvu y’imihindukire mu guhuza ibitsina mu buzima bwabo.

1 thought on “IGITSINA N’UMUGORE UGEZE MU ZA BUKURU”

  1. ibi byose ni ngombwa kubimenya,ariko mukwiye kujya mwibanda ku myaka ababisoma bafite kubera ko abana bari under 18 years bibangiza mu mitekerereze no mu byiyumviro.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s