INZITIZI ZITUMA UMUGORE ADASHIMISHWA N’IGITSINA

-impamvu z’umubiri,nk’uburwayi n’ibindi.Igabanyuka ry’imisemburo igenga ihuza ry’ibitsina mu buzima bw’umugore.

Imisemburo yitwa ESTROGEN na TESTOSTERONE ifite uruhare mu kumva umugore ashaka guhuza igitsina.Igabanyuka rya ESTROGEN rituma ububobere bw’umugore mu igituba buba buke iyo ashyutswe.Ubworohe mu gitsina cy’umugore bituma aryoherwa n’igitsina.
Iyi misembura itangira kugabanyuka mu zabukuru(menopause) n’iyo umugore akoresha imiti yo kuringaniza imbyaro.Iyi misemburo ishobora kongerwa.Baza muganga wawe.

Kubyerekeranye n’ubworohe mu gitsina ,ushobora kugura amavuta yabugenewe yoroshya mu gitsina.Ibibazo by’ububobere na byo bikunze kuboneka mu za bukuru(menopause).Ikindi kandi umugabo ashobora kuba aretse kwinjira mu mugore mbere y’uko ashyukwa bihagije.

-kuba atarafashwe neza n’uwo baherukana kubikorana, bigatuma atongera kubyifuza

-kuba yarigeze gufatwa ku ngufu cyangwa gukubitwa n’umugabo, no kugirirwa nabi mu bundi buryo n’umugabo, bituma yanga abagabo

kuba atizeye umugabo, kuba badakundana kandi nta kiganiro cy’urukundo ashobora kugirana n’umugabo

-amahane n’amatiku make atararangiye yagiranye n’umugabo atuma atifuza guhuza igitsina

-kuba inyama zo mu gitsina zidakomeye:umugore asohora iyo inyama zo mu gitsina zigenda zikanda inshuro nyinshi.Iyo izo nyama zidakomeye ntibiba byoroshye gusohora.

Inyama zishobora koroshywa n’ibyara cyangwa izabukuru, cyangwa ukaba usanzwe ufite inyama zidakomeye.Ibyo byose hariho umuti witwa imyitozo ya Kegel.Nakugira inama yo kubaza muganga.

1 thought on “INZITIZI ZITUMA UMUGORE ADASHIMISHWA N’IGITSINA”

  1. nitwa umuhoza nfite icyibazo giteye gitya:Mubuzima bwanjye naryamanye n’abasore babiri ariko iyo hashize akanya gato dutangiye mpita mbabara munda kuburyo mbabara cyane ngahita mbireka.Nabanje gutecyerezako aruko nabitangiye ndimuto kuko nahuje ibitsina ubwambere nfite imyaka10ariko ikibazo n’uko ahonkuriye bitahindutse.none munjyire inama bwaba ari uburwayi?nimumfashe kuko birampangayikishije.Murakoze.ntegereje ibisubizo byanyu.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s