Archive for the ‘amaso’ Category

NDASHAKA GUSWERA

November 11, 2007

Icyitonderwa:Inama k’umusore cyangwa umukobwa udafite umugabo/umugore

Iki gitekerezo cyo kwifuza guswera gishobora kuba kijya kiguca mu mutwe ndetse kenshi. Ni byiza kandi nta kintu bitwaye, ntawe bitabaho. Ni ikimenyetso cy’uko uri muzima kandi ko abantu bafite amahirwe yo kugwira mu minsi iri imbere.

Ariko nagira ngo tuganire ku cyo wifuza icyo ari cyo. Kuko ngo umusore umuhana avayo ntumuhana ajyayo, ariko sinifuza kuguhanura uvayo kuko hari ubwo amazi yaba yarenze inkombe cyangwa amagara yasesekaye atakiyowe, kandi akarenze umunwa karushya ihamagara.

Guhuza ibitsina ni ibintu byiza bifitiye akamaro ikiremwamuntu ndetse n’izindi nyamanswa kuko bituma byororoka, ku bantu ho binatuma bishimisha bakanaruhuka bikegeranya abantu.

Guhuza ibitsina kimwe n’ibindi bintu biryoha mu buzima abantu bakunda bishobora kukugira umugaragu uramutse utabikoresheje uko bikwiye, ukaba wabikunda kurusha uko abandi babikunda mu buryo busanzwe bikamenyekana hanze ukaba iciro ry’umugani bagatangira kukwita ruboro, runagana, ngo akunda icyamubyaye, ngo uwamuha akagituramo(igituba); waba uri umukobwa bati bamuvuniyemo urwembe.

Iyo imyitwarire yawe yarengeje urugero ku buryo bigaragara hanze bikivanga n’imirimo yawe cyangwa bikayica hari ikiba kitagenda neza uba utangiye gutegekwa n’igitsina aho kugitegeka,uba ugomba kwisubiraho cyangwa ukisuzumisha.

Urashaka guswera/guswerwa ndetse no
kunyaza/kunyazwa?Urabishaka cyane, imboro yakureze,cyangwa umusonga mu gituba ukumereye nabi, uritonde nujya guswera ntuzaswere igituba cyangwa ngo wendwe n’imboro bya mbere bizagutunguka imbere kuko imboro si imboro kuko ari imboro cyangwa igituba kuko gisatuye nk’uko dukunze kubiteramo igiparu.

Oya,umugore si amabere n’ihene igira abiri , nubwo zose zinagana siko zimya.Uti ‘urarengera dusanzwe ibyo tubizi”nyamara urambeshya,imibare y’abantu baryamye mu bitaro igaragaza ko abantu batazi gukora imibonano mpuzabitsina ifite umutekano, inyigisho nk’izi abantu barazumva ariko kubishyira mu bikorwa bikananirana.


KUKI BINANIRANA?

Nkuko nabivuze haruguru,igitsina kiraryoha kandi kigira imbaraga nyinshi zituma umuntu ashobora guhubuka mu mwanya ashyutswe akaba yakora igikorwa kimunezeza aka kanya, amaso agahuma ,agacika intege zo gutekereza, akayoborwa n’imbaraga z’igitsina, ejo umushyukwe wamushiramo ,agasa n’uwasindutse inzoga akicuza impamvu yabikoze.Njyewe byambayeho.Ndicuza biba iby’ubusa. Baca umugani mu giswahili ngo “Majuto ni mjukuu.”

Gushyukwa bituma imisemburo,izamuka mu mubiri,amaraso akuzura mu mitsi y’ibitsina, umuntu agahumeka cyane ku buryo gutekereza kuri ejo hazaza biba bigoye.Muri uwo mwanya umugabo aba yimirije igituba imbere n’umukobwa yimirije imboro imbere ku buryo nta kindi ubwonko buba bugitekereza. Umuntu agomba kugira imyitwarire mu byerekeranye n’igitsina atarashyukwa ngo ajye ahora yiteguye ku buryo ashobora no kurota arimo guhuza ibitsina akaba yatekereza ku gakingirizo cyangwa niba ibyo agiye gukora nta ngaruka byamugirira. Wari warota wenda guswera cyangwa guswerwa ukabyibazaho?

Kwihangana no gutekereza ufite umushyukwe ukumereye nabi biragora pe, umuntu aba yumva igituba icyo ari cyose yabona yagiswera, niyo mpamvu uzabona hari

-abafata abana ku ngufu, bafatwa bagahabwa ibihano biremereye
-abafata abagore ku ngufu
-abahuza ibitsina birengagije agakingirizo ngo ntibashaka kurira umunyu mu ishashi
-abafata abana babo ku ngufu

Niba wumva ushaka guswera koko dore ibyo ugomba kwitwararika

-menya amateka y’uwo mu bikorana
-koresha agakingirizo
-ifate, reka guswera, nta mupfu w’imboro
-ikinishe

-niba ukiri muto, ba uretse ibyo gukora imibonano ubanze ukure .


Follow

Get every new post delivered to your Inbox.