Archive for the ‘umuyaya’ Category

KUKI ABAGABO BASWERA ABAYAYA

November 11, 2007

Ubundi umuryango uzana umukozi w’umukobwa (abenshi bakunze kwita umuyaya) kugira ngo afashe urugo imirimo iba yabaye myinshi nko kurera abana , gufura, guteka n’ibindi. Ariko hari igihe kigera, umwana w’umukobwa agasabwa gufasha umuryango mu bitaramuzanye-agasabwa igituba n’umugabo.

Ni iyihe mpamvu itera umugabo gusaba igituba umuyaya, ni gute byakwirindwa. Muri iyi nkuru ndatekereza kuri iki kibazo cy’ingutu cyugarije ingo zitari nke.


IMPAMVU ZITURUKA KU BAGORE

1.umugore ashobora kuba afite akamenyero ko kwima umugabo. Hari abagore bamara kubona bashikamye mu rugo bakareba umugabo nk’ikimbwa ihaze.Umugabo yagira ati”hindukira”ati “mvaho ndiruhiye, ndimo gusinzira”

2.abagore benshi bamara gushaka ntibakomeze kwiyitaho no kwisukura nk’uko babikoraga bakiri iwabo, bakifata uko babonye ku buryo gutera umugabo appetit biruhanya ho gato

3.Hari igihe umugore aba ari we utunze urugo bityo agatekereza ko afite agaciro mu rugo kurusha umugabo ,ibi bigatuma asuzugura umugabo


IMPAMVU ZITURUKA KU BAGABO

1.Rimwe na rimwe impamvu umugabo yimwa igituba bituruka kuri we. Nta mugore uyobewe icyamukuye iwabo. Hari abagabo batekereza ko umugore ari igikinisho cy’igitsina uhirika hasi ukurira nk’uwurira igare. Hari abagabo bava mu kabari n’ijoro banuka inzoga n’amatabi mu gicuku ati “hindukira”Abagabo bagomba kumenya ko abagore badashimishwa n’igitsina batiteguye, batanabonamo inyungu.

2.Ingeso y’ubusambanyi.Hari abagabo bakunda igituba cy’uwo ari we wese bityo akaba ari ibyiza kuba hari ikindi gituba hafi aho



1.Hari igihe umuyaya ubwe yihigira umugabo, akarushanya na nyirabuja kurimbira umugabo.Agahora yikoresha ibintu bishobora kugusha umugabo.
2.Ubwoba bw’umuyaya. Umuyaya ashobora gutinya kwirukanwa ku kazi akemera agatanga igituba


INGARUKA MBI MU GUSWERA
UMUYAYA

1.Umugabo asuzuguza umugore we mu maso y’umuyaya
2.umugabo aba yitesheje agaciro
3.Urugo rushobora gusenyuka
4.Kwandura indwara z’ibitsina nk’ INDWARA YA SIDASIDA n’imitezi


UBURYO BWO KUBYIRINDA

1.Mugore ita ku mugabo wawe. Muhe igituba Muhe igituba aho agishakiye hose. Wimurakaza ngo utume atekereza ku muyaya, abagabo bamwe ni abanyantege nke. Musobanurire mu rukundo uko uba wumva umerewe igihe akikwatse utameze neza kugira ngo yisubireho.

2.Mugore ifate neza,isukure. Abagabo bakunda abagore biyitaho. Bwa bwiza bwawe umugabo aracyabukeneye. Cyangwa uragira ngo ajye kubuhiga ahandi!

3.Mugabo menya ko umugore atari ingamiya yawe. Menya kumusaba no kumushimisha

4. Menya ko umuyaya ari umukozi atari umugore wawe. Tunga imboro yawe hirya!

5.Muyaya,waje gushaka akazi ntiwaje gushaka umugabo no gusenya ingo z’abandi.


Follow

Get every new post delivered to your Inbox.