INTAMBWE 4 UMUGORE ASHIMISHWAMO N’IGITSINA

1.Kumva Ushaka Guhuza Igitsina.

Iki gihe kimara kuva ku minota mike kugera ku masaha runaka.Iki gihe kitwa Imirimo Mbanzirizagitsina.

Muri iki gihe:

-amaraso atangira kwirukira mu igituba
rugongo itangira kubyimba
igituba gitangira kuzana ububobere,kikanyerera
-amaraso atangira kwirukira mu mabere imoko zigakomera
-itera ry’umutima ritangira kwiyongera
-guhumeka bitangira kwihuta

2.Uburyohe Bwinshi

-1/3 cy’igituba ahagana ku mwinjiriro kiratumba cyane
rugongo iba ifite uburyohe bwinshi
-umutima ukomeza gutera cyane,amaraso agakomeza kwiyongera mu gitsina,umugore agakomeza guhumeka cyane.
-inyama z’umubiri zikomeza kwikanda,inyama zirikanda zikiyegeranya mu maso,mu maguru no mu maboko.

3.Gusohora cyangwa kurangiza

-inyama zo mu igituba muri 1/3 cy’umwinjoiriro w’igituba zitangira kwikanda no kwiyegeranya vuba cyane.
-inyama muri nyababyeyi zirikanda zikiyegeranya
-umutima utera cyane,guhumeka bikiyongerera kimwe,amaraso akihuta.
-umubiri ubwawo urahinduka ukaba wazana urumeza ku mubiri wose.

Gusohora cyangwa kurangiza n’icyo gice kigufi muri byose,kibarirwa mu masegonda.Mu gihe cyo gusohora abagore barekura inkari zimeze nk’amazi zituruka mu muyoboro banyariramo.
Gusohora k’umugore bikunze kubaho iyo umugabo arimo kumucumita mu igituba cyangwa arimo kumukumukubita imboro kuri rugongo.

4.Gutuza

rugongo n’imoko biragwa,biratuza bikarekeraho gukomera
-igituba kiratuza inyama zimbere ntizongere kwikanda no kwiyegeranya
-umutima,guhumeka,n’amaraso byongera gukora uko byari bisanzwe.

Iki gihe gikunze gutinda ku bagore kurusha ku bagabo.Ariko abagore bamwe bashobora kugaruka inyuma bakagaruka hahandi baryoherwa cyane bakongera bagasohora.

GUHUZA IGITSINA N’UMUGORE WAHAHAMUTSE

Gufata ku ngufu, gukubita no guhemukira umugore mu buryo bunyuranye bituma ashobora kuzinukwa burundu ibyo guhuza igitsina. Umugore warongowe atabishaka,agatukwa,akandagazwa,agasebywa, bituma atinya guhuza igitsina.

Nubwo byaba byaramubayeho kera, kandi umukunzi babana uyu munsi akaba ari mwiza ,uzasanga umugore wahahamutse kubera kugirirwa nabi:

-atifuza uwamukoraho

-atekereza ko adashobora gushimishwa n’igitsina kuko ubwa mbere kitamushimishije

-iyo arimo guhuza igitsina arasimbagurika,ntatuza

-ahora yibuka ubugome yagiriwe iyo mu guhuza ibitsina bigeze aho bakora ibisa n’ibyo yagiriwe igihe afatwa ku ngufu

-umubiri we uba urimo gutanga igituba roho ye ishungereye itabirimo

-yumva atewe isoni n’umubiri we.

Ibi n’ibibazo k’umugore ndetse no ku mukunzi.Hari igihe umugore yumva yirakariye, anarakariye umukunzi we.

Niba umeze utyo, sibyiza kwihererana ibyo bibazo, abaganga bashobora kugufasha kubikemura ugatangira ubuzima bwiza bugukwiriye.

GUHUZA IGITSINA N’UMUGORE WAHAHAMUTSE

Gufata ku ngufu, gukubita no guhemukira umugore mu buryo bunyuranye bituma ashobora kuzinukwa burundu ibyo guhuza igitsina. Umugore warongowe atabishaka,agatukwa,akandagazwa,agasebywa, bituma atinya guhuza igitsina.

Nubwo byaba byaramubayeho kera, kandi umukunzi babana uyu munsi akaba ari mwiza ,uzasanga umugore wahahamutse kubera kugirirwa nabi:

-atifuza uwamukoraho

-atekereza ko adashobora gushimishwa n’igitsina kuko ubwa mbere kitamushimishije

-iyo arimo guhuza igitsina arasimbagurika,ntatuza

-ahora yibuka ubugome yagiriwe iyo mu guhuza ibitsina bigeze aho bakora ibisa n’ibyo yagiriwe igihe afatwa ku ngufu

-umubiri we uba urimo gutanga igituba roho ye ishungereye itabirimo

-yumva atewe isoni n’umubiri we.

Ibi n’ibibazo k’umugore ndetse no ku mukunzi.Hari igihe umugore yumva yirakariye, anarakariye umukunzi we.

Niba umeze utyo, sibyiza kwihererana ibyo bibazo, abaganga bashobora kugufasha kubikemura ugatangira ubuzima bwiza bugukwiriye.

IGITSINA N’UMUGORE UGEZE MU ZA BUKURU

Iyo umugore ageze mu za bukuru uburyo ahuzamo igitsina burahinduka.Ashobora kubikunda cyane cyangwa bikagabanyuka, biterwa n’amateka ye yo guhuza igitsina cyangwa se niba akigira umukunzi.

Menopause itangira iyo amagi y’umugore yashize, atakijya mu mihango.Imihindukire y’imisemburo mu mubiri w’umugore ituma uburyo akeneramo igitsina na bwo buhinduka.

IMIHINDUKIRE MU GUSHAKA IGITSINA K’UMUGORE UKUZE

-atinda gushyukwa
-ububobere bw’igituba buragabanyuka no mu gihe cyo guhuza ibitsina
-urukuta rw’imbere mu igituba rurushaho kuba ruto bityo no guhuza ibitsina bikagora
-gusohora ntibigira ingufu nyinshi.

Nubwo abagore bumva badashishikajwe no guhuza ibitsina, hari abumva babishaka cyane.

K’umugore ukuze niba atagishishikajwe no guhuza ibitsina ashobora gushaka ubundi buryo bwamushimisha yereka urukundo uwo bashakanye mu bundi buryo. Ashobora kandi no kwemera iyo mihindukire kuko ari ibisanzwe mu buzima.

Iyo umugabo akuze nawe ashyukwa bimugoye, bityo guhuza igitsina n’umugore we ntibibagora kuko bihanganirana kandi baba bahuje ibibazo.

Ku bashakanye bamwe ino myaka irabagora, umugore ashobora kubabazwa nuko asohora ntagire icyo yumva naho umugabo agatekereza ko niba umugore atakibobera cyane ari uko atamwitayeho. Ni byiza ko abashakanye baganira bakamenya impamvu y’imihindukire mu guhuza ibitsina mu buzima bwabo.

INZITIZI ZITUMA UMUGORE ADASHIMISHWA N’IGITSINA

-impamvu z’umubiri,nk’uburwayi n’ibindi.Igabanyuka ry’imisemburo igenga ihuza ry’ibitsina mu buzima bw’umugore.

Imisemburo yitwa ESTROGEN na TESTOSTERONE ifite uruhare mu kumva umugore ashaka guhuza igitsina.Igabanyuka rya ESTROGEN rituma ububobere bw’umugore mu igituba buba buke iyo ashyutswe.Ubworohe mu gitsina cy’umugore bituma aryoherwa n’igitsina.
Iyi misembura itangira kugabanyuka mu zabukuru(menopause) n’iyo umugore akoresha imiti yo kuringaniza imbyaro.Iyi misemburo ishobora kongerwa.Baza muganga wawe.

Kubyerekeranye n’ubworohe mu gitsina ,ushobora kugura amavuta yabugenewe yoroshya mu gitsina.Ibibazo by’ububobere na byo bikunze kuboneka mu za bukuru(menopause).Ikindi kandi umugabo ashobora kuba aretse kwinjira mu mugore mbere y’uko ashyukwa bihagije.

-kuba atarafashwe neza n’uwo baherukana kubikorana, bigatuma atongera kubyifuza

-kuba yarigeze gufatwa ku ngufu cyangwa gukubitwa n’umugabo, no kugirirwa nabi mu bundi buryo n’umugabo, bituma yanga abagabo

kuba atizeye umugabo, kuba badakundana kandi nta kiganiro cy’urukundo ashobora kugirana n’umugabo

-amahane n’amatiku make atararangiye yagiranye n’umugabo atuma atifuza guhuza igitsina

-kuba inyama zo mu gitsina zidakomeye:umugore asohora iyo inyama zo mu gitsina zigenda zikanda inshuro nyinshi.Iyo izo nyama zidakomeye ntibiba byoroshye gusohora.

Inyama zishobora koroshywa n’ibyara cyangwa izabukuru, cyangwa ukaba usanzwe ufite inyama zidakomeye.Ibyo byose hariho umuti witwa imyitozo ya Kegel.Nakugira inama yo kubaza muganga.